January 09, 2011

Itangira ry'umwaka w'amashuri wa 2011

Umwaka mushya muhire kuri mwese musura iyi blog cyane cyane abanyeshuri ba G.S.Gihundwe n'abagize AERG-Indatwa z'Urumuri!

Nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, taliki 10/01/2011 ni itangira ry'umwaka w'amashuri 2011. Bityo arasaba buri munyeshuri kugera mu kigo ku gihe.

Mbese iri tangira ry'umwaka muri G.S.Gihundwe rimeze rite? Bite se ku banyeshuri bagize za clubs, mouvements na associations zikorera mu kigo by'umwihariko ku banyamuryango ba AERG-Indatwa z'Urumuri.

Mbese ufite ngamba ki muri uyu mwaka?
Witeguye kuzawugiramo intsinzi ifatika?
 
Tanga ibitekerezo byawe rero.